Buri wese akwiye amahirwe yo gusoma. Hashingiwe kwigereranya rya World Health Organization, milioni 285 z’abantu bafite ubumuga bw’amaso, 90% yabo batuye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Umubare munini wabantu bafite imyigire n’ubumuga bw’umubiri bituma gusoma bigorana. Izi mbogamizi zo gusoma zibuza ababana n’ubumuga gukurikirana amashuri, kubona akazi, no kwishimira ibitabo.

Bookshare® ni isomero ry’ikoranabuhanga ryorohereza gusoma. Abantu bafite ubumuga bashobora gusoma ibitabo mu buryo bw’amajwi, inyandiko z’abatabona, ndetse n’ubundi buryo bushoboka bakabasha kwagura ubumenyi bwabo m uburyo buboroheye. Binyuze mu bufatanye n’abamamaza n’inkunga y’abakorerabushake, Bookshare itanga icyegeranyo kinini ku isi cy’igitabo by’ikoranabuhanga ku buryo bworoshye. Kuba umunyamuryango ni ubuntu ku bantu bafite ubumuga bwujuje ibisabwa.

Bookshare nigikorwa cya Benetech, umuryango utegamiye kuri leta utera inkunga imiryango ifite software igamije imibereho myiza ya rubanda. Kuva 2001, Bookshare yafashije abafite n'ubumuga gusoma muburyo buboroheye. Uyu munsi, Bookshare ikorera ibihumbi amagana y’abafite ubumuga mu bihugu birenga 70.

Urashaka kuzana Bookshare mugihugu cyawe? Wige ibijyanye n’ubufatanya.